Merci
Annexe 4. a) Urutonde rw'ibibazo byabajijwe abalimu
b'kinyarwanda mu ishami ry'indimi
UBUSHAKASHATSI KU MYIGISHIRIZE Y'ITONDAGURANSHINGA
NYARWANDA MU MASHURI YISUMBUYE (ISHAMI RY'INDIMI)
I. UMWIRONDORO
1. Imyaka y' amavuko:...............................
2. Impamyabumenyi:...................................
3. Ishami ry'amashuri yize:..........................
5. Igihe amaze yigisha
ikinyarwanda:..................................
II. IMYIGISHIRIZE Y'ITONDAGURANSHINGA
NYARWANDA
(Ca agasaraba mu kazu gateganye n'igisubizo gikwiye:
Ibisubizo birenze kimwe birashoboka ku bibazo bimwe na bimwe )
1. Mubona abanyeshuri banyu basobanukirwa itondaguranshinga
nyarwanda ku ruhe rugero?
a. Bararyumva cyane
b. Bararyumva buhoro
c. Bararyumva ariko bibagoye
d. Ntibaryumva
2. Niba igisubizo cyanyu ari kimwe muri ibyo bitatu bya nyuma
(b,c,d) mubona byaba biterwa n'iki ?
a. Inshinga nyarwanda irakomera cyane
b. Abanyeshuri ntibakunda ikinyarwanda
b. Nta bikoresho abarimu bafite
d. Nta mbonezamasomo ihamye ihari
e. Abanyeshuri bagitsindwa nk'uko batsindwa n'andi masomo
ndetse n' izindi ndimi
e. Inshinga nyarwanda iba ifite byinshi yakwigishwaho ariko
igihe kikaba gito
3. Mukoresha ubuhe buryo mu gusobanura itondaguranshinga?
a. Mutanga inshinga mukazisesengura
b. Abanyeshuri ubwabo batanga inshinga mukazisesengura
c. Mufite ibitabo muheraho
d. Nta buryo buhamye buhari, mugenda muvanga ubu bwose ndetse
n'ubundi
4. A. Uturemajambo nteme mutwerekana mute?
a. Ku murongo utambitse twose uko twakabaye
b. Mu mbonerahamwe
c. Uturemajambo tutagaragara mudusimbuza-Ø-
d. Uturemajambo tutagaragara muradusimbuka
B. Niba igisubizo cyanyu ari b, mushyiraho n'indango,
uburyo, igihe n'iguno kuri iyo mbonerahamwe ?
Yego Oya
5. A. Mwaba mwigisha uturemajambo saku(ibihamyasaku) ?
Yego Oya
B. Niba ari byo, mutwigisha mu wuhe mwaka ?
...................................................................................................
C. Nta ngorane dutera mu kutwigisha ?
a. Zirahari
b. Ntazo
D. Niba zihari ni izihe?
....................................................................................................................................................................................................................................................................................................................................
6. A. Mwaba mwigisha utuzu tw'inshinga ?
Yego Oya
B. Niba ari oya ,biterwa n'iki ?
a. Ntatwo natwe tuzi
b. Ntayo integanyanyigisho iteganya
c. Turakomera abana ntibatwumva
d. Ntacyo tumaze
C. Niba ari yego,
mutwigisha mu wuhe mwaka?
......................................................................................................
D. Baratwumva se ?
a. Si cyane
b. Baratwumva
c. Ntacyo biyumviramo
7. A. Iyo musesengura inshinga mubona inshinga mburabuzi
n'inshinga nkene ziteye gute?
a. Ntizisobanutse
b. Zirakomera cyane kurusha izindi
c. Ntizitabwaho
d. Ziroroha kurusha izindi
B. Niba igisubizo cyanyu ari kimwe muri a, b, c,
mubona hakorwa iki mu myigishirize yazo?
......................................................................................................................
................................................................................................................
.....................................................................................................................
................................................................................................................
......................................................................................................................
8. A. Mu kwigisha itondaguranshinga nyarwanda , mushyiraho
n'amasaku ku nshinga?
Oya Yego
B. Niba igisubizo ari oya, kubera iki?
...................................................................................................................................................................................................................................
C. Niba igisubizo ari yego , nta ngorane
bibatera mwe n'abanyeshuri?
Zirahari Ntazo
D. Niba zihari ni izihe?
.....................................................................................................
.....................................................................................................
III. INTEGANYANYIGISHO, IMFASHANYIGISHO, IMFASHANTEGURO
N'INGENGABIHE
1. A. Mu kwigisha itondaguanshinga nyarwanda mwifashisha izihe
mfashanteguro ?
a) Hari ibitabo
b) Nta zo, umuntu arishakashakira
c) Ubundi buryo
B. Niba igisubizo ari c ni ubuhe ?
..................................................................................................................................................................................................................
2. Ese mubona integanyanyigisho z'ikinyarwanda ziha akahe
gaciro itondaguranshinga ?
a. Barariteganya uko bikwiye
b. Zita cyane ku buvanganzo
c. Ntizisobanura neza
3. Mwifashisha izihe mfashanyigisho mu kwigisha
itondaguranshinga ?
a. Amagambo twihimbiye
b. Amagambo tuvanye mu bitabo
c. Imyandiko
4. A. Ese mubona amasaha yo kwigisha ikinyarwanda ahagije iyo
mugereranyije n'ibyigwamo (ibiteganyijwe kwigwa) ?
Oya Yego
B. Niba ari oya, mubona hakorwa
iki ?
................................................................................................................................................................................................................................................................................................
5. A. Hari itandukaniro riri hagati y'isomo
ry'itondaguranshinga n'isomo risanzwe ry'ikibonezamvugo ? Yego
Oya
B. Niba rihari ni irihe?
........................................................................................................................................................................................................................
6. A. Hari itandukaniro riri hagati y'isomo
ry'itondaguranshinga mburabuzi (na nkene) n'inshinga isanzwe ?
Oya Yego
B. Niba rihari ni irihe ?
.....................................................................................................
.....................................................................................................
.....................................................................................................
7. A. Imbonezamasomo yo kwigisha itondaguranshinga nyarwanda
mukoresha muyikura he ?
a. Ni iyo mwize mu mashuri
b. Mu gitabo
c. Mu mahugurwa mwakoze
d. Ntayo ni ukwirwanaho
B. Niba igisubizo ari d,icyifuzo cyanyu ni ikihe?
......................................................................................................................
......................................................................................................................
......................................................................................................................
......................................................................................................................
8. Ni izihe ngorane zindi zitavuzwe,muhura na zo mu kwigisha
itondaguranshinga?
................................................................................................................................................................................................................................................................................................................................................................................................................................................................................................................................................................................................
9. Ku bwanyu hakorwa iki kugira ngo itondaguranshinga
nyarwanda ryigishwe neza?

|