Umwazuro :
Abagore n'abakobwa b'abakene, bagufiya, ahanini bakiri bato,
batajijutse bihagije ndetse akenshi batanageze no mu ishuli nibo bahura n'ubu
burwayi igihe batihutiye kujya kwa muganga bari ku nda, bityo bakabyara
bibagoye cyane bituma imiyoboro y'inkali yabo yangirika birimo gupfumuka
uruhago.Iki kibazo cyo kujojoba kigira ingaruka mbi ku murwayi n'imibanire ye
n'abamuzengurutse kuko ahora anuka inkari zidakama igihe atavuwe.Guhabwa akato
bimuhoza mu gahinda n' ubutindi. Birakwiriye ko iki kibazo kitabwaho hahugurwa
abaganga n'abafasha babo mu kugikumira no kukivura hatibagiwe gukangurira
abaturage kugana ibigo by'ubuvuzi n'ibyiza byo kubyarira kwa Muganga.
Abarwayi bajojoba bashakirwa inkunga yo kubasonera kuvurwa
n'ahantu hihariye habiri cyangwa hatatu hashyirwa muri amwe mu mavuliro yahabwa
ibikoresho n'abokazi bahugura igihe hategerejwe ko abahugurwa bakwira mu
mavuliro menshi cyangwa se yose.
|