MU NCAMAKE
Iliburiro:
Kujojoba kw'abagore biturutse ku kubyara kugoranye kwangiza
imiyoboro y'inkali cyane cyane uruhago (tutibagiwe n'imiyoboro yo kwituma), ni
ikibazo gihangayikishije ababyeyi bamwe mu Rwanda.Iki kibazo ariko muri rusange
tugisanga mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere kw'isi ariko by'umwihariko
muri Afrika yo munsi y'ubutayu, muri Aziya y'amajyepfo no mu bihugu bimwe na
bimwe by'Abarabu.
Nko mu Rwanda, havugwa ko hagati y'abagore 400 na 600 buri mwaka
bahura n'icyo kibazo nyamara abavurwa ntibarenze 100 muri rusange.Ishami
ry'umuryango w'abibumbye ryita ku Baturage<< UNFPA>> kuva mu
mwaka wa 2003 ushaka ko iki kibazo cyagabanuka ndetse kigashira nk'uko bimeze
mu bihugu byateye imbere.
Ngiyo impamvu nyamukuru yaduteye kwiga kuri iki kibazo ngo turebe
uko twakigabanya biruseho.Umubyeyi abyare neza adapfuye, adapfushije yishimye
atajojoba inkali cyangwa umusarane.
Twifashishije ikiganiro no gukurikirira hafi mu Bitaro bya
Ruhengeri abagore 36 babazwe n'abaganga b'inzobere mu kuvura iyi ndwara.Igihe
twahereye ni mu cyumweru babazwemo cyo kuwa 06/03/2006 kugeza kuwa 10/03/2006
na nyuma yaho iminsi 45 umurwayi wa nyuma asohotse mu bitaro agarutse aramutse
yaragize ikibazo.
Ibyatugaragariye ni ibi
bikurikira:
Icyagati cy'imyaka iki kibazo cyaziyemo ni 26 y'ubukuru, umugore
muto akaba yari afite imyaka 15<<Umwana mu by'ukuri utarakomera mu
matako>>, umukuru akagira 42 . Abashatse batari bageza ku myaka 20
y'ubukuru ni 51,4% naho 50% bahuye n'iki kibazo bakibyara inda ya mbere.
Ku birebana n'uburebure bw'igihagararo cyabo cy'icyagati cya cm
151,2 ni uko 50% bari bagufi batarengeje cm 150.Ku bijyanye n'imyigire 22,2%
ntibize na gato naho 11% bonyine nibo bashoboye kwiga amashuri abanza
yonyine.Ni ukuvuga ko muri rusange 89% batari bajijutse bihagije.
Igihe bari ku nda yabateye iki kibazo bayitinzeho, muri rusange
amasaha make aba 5 amenshi aba 77 ni ukuvuga hafi iminsi itatu, icyagati
kiba amasaha 37,56. Ni mu ngo iwabo batinze cyane amasaha 26 yose mbere yo
kujya kwa muganga kandi n'igihe cy'urugendo cyababereye kirekire, na nyuma
y'aho batinze ku bigo nderabuzima kubera impamvu z'amikoro make yariho nyuma
y'amakuba yagwiriye u Rwanda muri 1994.Izo zirimo ubukene no kubura ingobyi
z'abarwayi n'abakozi bashoboye muri rusange. 94,4% babyaye abana bapfuye .
Ingaruka zabaye mbi cyane, 36,1% batandukanye n'abagabo babo
nyuma y'amezi 14 bitabujije ko hari abatandukanye ako kanya bakimara gutangira
kujojoba, abandi biba nyuma y'amezi 60.Bityo rero, 100% bari abakene batabona
n'idolari rimwe ku munsi. Baje mu Ruhengeri kwivuza bamaranye kujojoba inkali
igihe kingana n'amezi kuva kuri kumwe kugeza kuri 171( hafi imyaka
15 !)Bagaragaje ko gutinda kwabo byatewe no kubura gifasha no
kutajijukirwa neza aho bakwivuza iki kibazo hazwi kandi hababangukiye ndetse
bamwe bari bazi ko kitavurwa ngo gikire.
Bose inkari zabatwitse ku matako, mu bagumanye n'abagabo babo
kubonana byaragabanutse, 40,7% bakababara, 51,9% bikababihira, 44,4% inda
ibyara yaregeranye cyane.
Ku birebana n'ukuntu bavuwe, 91,4% babazwe hasi hanyujijwe mu nda
ibyara no kongererwa umuyoboro.
Bakize ku buryo bushimishije kuko 80% umwenge wajojobyaga inkali
wo mu ruhago
wafunze burundu no kujojoba birashira naho 20 umwenge warafunze
gusa hasigara gucikwa n'inkali guturutse ku muyoboro w'inyuma udafungirana neza
inkali.
Ikiguzi ku muntu umwe cyahagaze ku cyeragati cy'amafranga y'u
Rwanda 47.300 bihwanye n'amadolari 84,46. Nyamara kubera inzobere mu kuvura
zaturutse hanze , ikiguzi cyazamutse ku cyeragati cy'amafaranga y'u Rwanda
179990 ku muntu bihwanye n'amadolari 321,260 tubaze ko i dolari rimwe
ry'Amerika rihagaze ku mafaranga y'u Rwanda 560.Amahirwe ayo yose yatanzwe
n'imiryango nterankunga yitabiriye icyo gikorwa cyo kugabanya kujojoba.
|