CONCLUSION NO.2
UMWANZURO WA UWERA Catherine WO GUTANGA IKIREGO CYO
KUBYUTSA URUBANZA RCA 0266/08/TGI/HYE RWASIBWE KUWA 15/03/2010
UREGA : UWERA Cathérine,mwene
KARAMAGE Paul na
KABUGONDO Marie, wavutse muwa 1962,utuye
Umudugudu wa Ngoma,Akagari ka Ngoma,Umurenge wa Ngoma,Akarere ka Huye,Intara
y'Amajyepho.
UREGWA : NYIRAGARUKA Godelive,mwene
SAMVURA na URAYENEZA, utuye Umudugudu wa Ntangarugero ,Akagari
ka Rango-B, Umurenge wa Tumba,Akarere ka Huye,Intara y'Amajyepho.
IKIREGERWA : Kubyutsa urubanza RCA
0266/08/TGI/HYE rwari rwajuririwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye
kuwa 03/11/2008.
MU RUKIKO RWISUMBUYE RWA HUYE
I. INCAMAKE Y'IMITERERE Y'IKIBAZO.
Tariki ya 3/12/2008 UWERA Catherine
yajuririye Urubanza R.C 0379/07/TB/NGOMA rwaciwe n'Urukiko rw'Ibanze
rwa NGOMA kuwa 03/11/2008. Urubanza rushyirwa ku munsi wiburanisha kuwa
20/07/2009.Uwo munsi ugeze NYIRABAMBARI Cathérine afatwa n'uburwayi
butunguranye. Urukiko rwimurira itariki y `iburanisha kuwa
22/03/2010. Iyo tariki igeze ababuranyi bose baritaba biteguye
kuburana.Ariko batungurwa n'uko basanze urubanza rwaraburanishijwe badahari
kuwa 15/03/2010. Nkuko bigaragara kuri kopi y'urubanza R.C.A
0266/08/TGI/HYE, Urukiko rwavuze ko tutitabye kandi twahamagajwe mu
buryo bukurikije amategeko. Kandi nyamara ababuranyi twese ntawigeze abona iryo
hamagara. Kuba rero urukiko ruvuga ko twahamagajwe mu buryo bukurikikje
amategeko kandi tutarigeze tubona iryo hamagara rindi kuko twari tuzi gusa
ihamagara ryo kuwa 22/03/2010. Kuba rero UWERA
Cathérine ataritabye
17
Urukiko,agahamagazwa ahatazwi kandi yaratanze umwirondoro ndetse
aho atuye akaba atarigeze ahimuka,ntibyamubuza uburenganzira remezo bwo
kwisobanura imbere y'umucamanza.
II. KUBIREBANA N'AMATEGEKO
4 Nshingiye ku ngingo ya 18 igika cya3
y'Itegeko Nshinga rya Repuburika y'u Rwanda ryo kuwa 04/06/2003 nk'uko
ryavuguruwe kugeza ubu ;
4 Nshingiye kandi ku ngingo ya 52 y'Itegeko
N° 18/2004 ryo kuwa 20/6/2004 ryerekeye
imiburanishirize y'Imanza z'Imbonezamubano,iz'
Ubucuruzu,iz'Umurimo n'iz'Ubutegetsi nkuko ryahinduwe kandi ryujujwe
n'Itegeko N° 09/2006 ryo kuwa 02/03/2006 .
III. ICYO NSABA URUKIKO :
1. Kwakira ikirego cya UWERA Cathérine rukemeza ko gifite
ishingiro kuko cyaje mu nzira no muburyo biteganywa n'amategeko ;
2. Gutegeka ko urubanza R.C.A 0246/08/TGI/HYE rwasibwe mu gitabo
cy'ibirego by'imbonezamubano n'Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kuwa 15/03/2010
rwongera kubyutswa ;
3.Gutegeka ko Urubanza rwavugiwe numero haruguru rwongera
kuburanishwa ;
4. Gukora ibindi uko amategeko abiteganya.
URUKIKO RUZABA RUBAYE INTABERA
UWERA Catherine (Sé)
18
CONCLUSION NO.3
UMWANZURO WA RUGEMA Jean Baptiste MU RUBANZA RP
0228/010/ TGI/HYE.
HABURABA: UBUSHINJACYAHA
NA
RUGEMA Jean Baptiste mwene MAYAYA Claudien na
BANSHEBEREJIKI Bellancile, wavutse 1982,avukira mu Mudugudu wa
Rugendabare,Akagali ka Rukore,Umurenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke, Intara
y'Amajyaruguru, akaba abarizwa mu Mudugudu wa Taba, Akagali ka Butare,Umurenge
wa Ngoma, Akarere ka Huye,Intara y'Amajyepfo. Ni ingaragu,
Umunyarwanda,Umukozi wa Leta( Chef de phase BNR Huye), nta
kindi cyaha yigeze akurikiranwaho n'Inkiko ku buryo buzwi, akurikiranywe
anfungiwe mu Gereza Nkuru ya Butare.
ICYAHA AREGWA : Kunyereza umutungo wa
leta ungana na Miliyoni 9.000.000Frw z'amafaranga y'u Rwanda.
MU RUKIKO RWISUMBUYE RWA
HUYE.
ISOBANURA MPAMVU Z'UBWIREGURE BW'IBYAHA
NKURIKIRANYWEHO N'UBUSHINJACYAHA K'URWEGO RWISUMBUYE RWA HUYE MU RUBANZA RP
0228 /010 /TGI / HYE.
I. INCAMAKE Y'IMITERERE Y'IKIBAZO.
RUGEMA Jean Baptiste yari umukozi wa Banki Nkuru y'u Rwanda
(BNR) akuriye abashinzwe kubara amafaranga( Chef de phase a la BNR Huye). Icyo
gikorwa ariko akaba yaragikoraga afatanije n'abagenzi be barimo KAYITESI
Noëla, BAYINGANA J.Baptiste na UDAHEMUKA Vital. Aba bose bakaba babarana
na NTAWUTAYAVUGWA Jean Baptiste amafaranga aturutse mu Banki z'ubucuruzi. Muri
icyo gikorwa kandi abakozi bayo ma Banki bakaba nabo babigiramo uruhare dore ko
ari nabo bafungura bakongera
19
bakanafunga amasanduka (Malles) baba bazanyemo ayo mafaranga
kandi bakaba ari nabo batwara infunguzo.Ikindi kandi nkuko imikorere iteye,
RUGEMA Jean Baptiste ntashobora kubara ayo mafaranga wenyine atarikumwe
nabariya bose twavuze haruguru nkuko nabo babyemeza mu buhamya bwabo haba mu
Bugenzacyaha cg mu Bushinjacyaha. Ibyo kandi n'umukuriye mu kazi
(Gérant) wa BNR mu Majyepfo bwana RURANGWA J.M.V arabyemeza. Nanone
kandi nkuko basanzwe babikora iyo amafaranga aje babara imifungo barangiza,
umukozi wa Banki wazanye ayo mafaranga agafunga Malle mu minsi ikurikiyeho
akazagaruka bakabona kubara noneho inoti kuyindi nukuvuga «Piece par
piece».
Nkuko byagenze rero muri iki kibazo, ntaho byigeze bigaragara
cyangwa byemezwa ko RUGEMA Jean Baptiste yigeze yiherera ngo abare ariya
mafaranga atarikumwe nabo babifatanya ndetse ntanaho byemezwa cyangwa ngo
bigaragazwe ko RUGEMA Jean Baptiste yigeze asigarana urufunguzo rwizo sanduku(
Malle) noneho ngo biboneke ko yaba yaraciye inyuma akanyereza amafaranga nkuko
Ubushinjacyaha bubivuga. Ikindi kandi ntaho bigeze basanga isanduku (Malle)
yashenywe cyangwa bayibomoye nkuko byemezwa na BAYINGANA J.Baptiste bakoranaga
ako kazi kuri cote ya 33. Aha rero Ubushinjacyaha bukaba butagaragza uburyo ki
RUGEMA Jean Baptiste yakoresheje ajya kunyereza ariya mafaranga ngo bunatange
n'ibimenyetso simusiga kandi nyamara bwareretswe imikorere yose kuva muri Banki
z'ubucuruzi kugera muri BNR, aho bigaragara neza ko RUGEMA Jean Baptiste
adashobora kubona inzira nimwe yakoresha ngo anyereze ariya mafaranga.
Impamvu ya 1:
Ubushinjacyaha Bunkurikiranyeho icyaha buvuga ko kw'italiki
itazwi neza y'umwaka 2009, mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka
Huye ngo nakoze icyaha cyo kuligisa umutungo wa Leta ungana na Miliyoni icyenda
( 9.000.000 frw).Ibyo Ubushinjacyaha bukabishingira kuri «Inventaire»
yakozwe kuwa 31/12/2009 aho basanze muri «Malle» ya Banki y'ubucuruzi
yitwa ECOBANK basanze ayo mafaranga abura. Ariko nkuko nabisobanuye haruguru
kandi nkuko nabisobanuriye Ubugenzacyaha kuri cote ya 7-10 aho nabugaragarije
uburyo ki amafaranga avanwa mu Banki z'ubucuruzi yakirwa akanabikwa, ko RUGEMA
Jean Baptiste adashobora narimwe kuyakoraho atarikumwe nabo bafatanya kuyabara
ndetse n'umukozi wa Banki uba wayazanye.Ibyo kandi nongeye kubigaragariza
Ubushinjacyaha kuri cotes za 14;15 na 16 na nabwereka ko
20
hashobora kuba harabaye kwibeshya muri «saisie» haba
kuri jyewe cyangwa kuri ayo Banki aba yazanye ayo mafaranga. Ibyo kandi nkuko
nabigaragaje kuri cote ya 18, byaba ari igihombo ariko ntibyakwitwa kunyereza
(Détournement) nkuko Ubushinjacyaha bushaka kubigaragaza.
Impamvu ya 2:
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko ntashoboye gusobanura
ikinyuranyo cyariya mafaranga yabuze. Nyamara ibi Ubushinjacyaha bubivuga
bwirengagije ibyo abatangabuhamya babajijwe bavuga aho bose bagararaza ko
bidashoboka ko RUGEMA Jean Baptiste yakwihererana cyangwa ngo abara wenyine
amafaranga atarikumwe nibura n'umwe muri bariya bakozi bakorana ndetse
n'umukozi wa Banki wazanye ayo mafaranga, ibyo mu rabisanga kuri cotes
za 24; 27;30;32;38;64 na 66. Nkuko RUGEMA Jean
Baptiste yabisobanuye, ayo mafaranga ashobora kubura bitewe no kwibeshya igihe
cyo kubyandika mu mashini (Saisie), ubwe akaba yakwibeshya cyangwa na Banki ya
ECOBANK yayazanye ikaba yakwibeshya mu kuyandika mu machine. Nkuko kandi
umukozi wa ECOBANK witwa KIGENZA Alexis nawe abyemeza, ayo
mafaranga abarwa yari ahari ndetse niwe wanafunze atwara infunguzo, ariko nyuma
aho bigaragariye ko hari amafaranga abura muri iyo isanduku (Malle)
yabo, baramuhamagaye nyuma gusa y'iminota 15
aragarauka barabara basanga amafaranga koko adahura nayanditse muri
machine reba cote ya 41. Ibi bikaba bishimangira ko habaye
kwibeshya mu kwandika (Saisie), bishobora kuba byaraturutse
kuri RUGEMA Jean Baptiste; aba Comteurs ba BNR cyangwa kuri ECOBANK
(cote 70).
Kuri cote ya 63 Gérant wa ECOBANK
yavuze ko igihe RUGEMA Jean Baptiste yasohokaga basigaye bafungura za Malles
ngo bagerageza infunguzo,ibi bigatera kwibaza impamvu babikoze, ese bari
basanzwe babikora cyane ko uyu RUGEMA Jean Baptiste atari yabibahereye
uburenganzira, ubwo aba anyuranije na KIGENZA Alexis mu mvugo
zabo.
Nkuko bigaragara rero hakaba harabaye ikosa ry'uburangare
wenda rishobora guteza igihombo BNR,ariko mubyukuri nta mugambi wabayeho wo
gushaka gukora icyaha «Element Moral ou
intentionnel».Ikindi kandi n'uko Ubushinjacyaha nabwo
bushidikanya ku mikorere y'icyaha ndetse ntibunatange n'ibimenyetso simusiga
kandi bidashidikanywaho.Nanone kandi nkuko twabigaragaje abakorana na RUGEMA
Jean Baptiste mu buhamya bwabo nabo bagiye bagararaza ko bitumvikana ukuntu
amafaranga
21
anyura mu mumaboko y'abantu bangana kuriya yanyerezwa. Ibyo
bigashimangira gushidikanya no kudatanga ibimenyetso bifatika.
II.KUBIREBANA N'AMATEGEKO.
-Nshingiye ku Itegeko No 13/2004 Ryo kuwa 17/5/2004 Ryerekeye
Imiburanishirize y'Imanza z'Inshinjabyaha, Nkuko Ryahinduwe kandi Ryujujwe
n'Itegeko Ngenga No 20/2006 ryo kuwa 22/04/2006,mu Ngingo yaryo yi 153.
- Nshingiye kandi ku Ngingo ya 3 y'Itegeko No 15/2004 Ryo kuwa
12/6/2004 Ryerekeye Ibimenyetso mu Manza n'Itangwa ryabyo
-Nshingiye kandi kugitabo cya Alphonse Marie NKUBITO cya Droit
Pénal Spécial muri paji zacyo 19,20, 21, na 22.
KUBERA IZO MPAMVU ZOSE N'IZINDI URUKIKO RWAKWIBONERA
MUGIHE RUZABA RUSUZUMA IKIREGO CY'UBUSHINJACYAHA N'UMWANZURO NDUGEJEJEHO.
? Ndasaba Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kwakira ikirego
cyatanzwe
n'Ubushinjacyaha buregamo RUGEMA Jean Baptiste ariko rukavuga
ko nta shingiro gifite ;
? Ndasaba Urukiko Rwisumbuye rwa Huye gutegeka ko RUGEMA Jean
Baptiste atsinze ;
? Ndasaba Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kwemeza ko amagarama y'uru
rubanza aherera ku isanduku ya Leta ;
? Gutegeka ko RUGEMA Jean Baptiste ahita afungurwa uru rubanza
rukimara gusomwa ;
? Gukora ibindi uko amategeko abiteganya .
URUKIKO RUZABA RUBAYE INTABERA.
USHINJWA: RUGEMA Jean Baptiste (sé)
22
|