CONCLUSION GENERALE ET RECOMMANDATIONS.
Au terme de ce stage, tout ce qui était attendu n'a pas
à cause de l'insufisance du temps mais nous ne pouvons pas camoufler
notre satisfaction quant à l'expérience vécue et aux
connaissances acquises.
La durée de 30 jours alloués au stage
clôturant les études supérieures à l'UNR,
faculté de Droit, permet aux étudiants finalistes en Droit de
mettre en pratique les connaissances acquises pendant la formation
académique.
En fin, suite à l'expérience en tant que stagiaire
au cabinet juridique, beaucoup a été réalisé tant
collectivement qu'individuellement vers le service à la population dans
le domaine du droit. Le travail accomplie est alors salué par une masse
de gens qui venait vers le cabinet juridique, mais encore, beaucoup reste
à faire pour la meilleure prestation du service à la
population.
Significativement, les dossiers du cabinet juridique, les
dossiers des clients en particulier, doivent être conservés selon
leurs importances de façon à faciliter le processus de recherche
des dossiers des clients en cas de besoin, et si possible ,être
informatiser. Ceci est très important car il permet d'économiser
le temps et l'énergie pendant l'exécution du processus de
recherche.
10
ANNEXES
EXEMPLES DES CONCLUSIONS FAITES PAR LE
STAGIAIRE.
CONCLUSION NO.1
UMWANZURO WA KARANGWA Fabrice MU RUBANZA RP
0422/010/TGI/HYE .
HABURANA: UBUSHINJACYAHA
NA
KARANGWA Fabrice mwene JABO Innocent na
Mukambanda Adèle wavutse 1970, avukira mu Mudugudu wa Agasharu, Akagali
ka Nyamagana , Umurenge wa Busasamana , Akarere ka Nyanza , Intara
y'Amajyepfo,arubatse, yashakanye na DUSABE Christine, Umunyarwanda, nta kindi
cyaha yigeze akurikiranwaho n'Inkiko ku buryo buzwi, akurikiranywe afunzwe muri
gereza ya Butare.
ICYAHA AREGWA : Ingengabitekerezo ya
jenoside.
MU RUKIKO RWISUMBUYE RWA
HUYE.
ISOBANURA MPAMVU Z'UBWIREGURE BW'ICYAHA
NKURIKIRANYWEHO N'UBUSHINJACYAHA K'URWEGO RWISUMBUYE RWA HUYE MU RUBANZA RP
0422/010/TGI/HYE.
I. IMITERERE Y'IKIBAZO.
Kuva kuwa 10/01/2005 kugeza tariki ya 01/06/2009 KARANGWA
Fabrice yari Umurezi akaba n'Umuyobozi watangije Lycée de
Nyanza.Naho kuva Nzeli 2003, KARANGWA yari umwe mu banyamuryango ba
«Association Turere Ibibondo » yo mu Ruhango , iyi
«Association» ikaba ifite ikigo cy'amashuri y'inshuke n'abanza cyitwa
(Centre Scolaire Amizero). Kubera ibitekerezo n'imikorere
myiza ya bwana KARANGWA byatumye abagize «Association Turere
Ibibondo» bamugirira icyizere bamutorera kuba Perezida w'Inama
y'Ubutegetsi. Kuva icyo gihe yatangiye gushakisha inkunga hirya no hino haba
11
mu Gihugu no hanze yacyo.Nibwo haje kuboneka inkunga muri
ADRA RWANDA. Yashakishije no hanze y'u Rwanda aho yaje kubona
umuterankunga mu Gihugu cya Luxembourg, ari naho ishuri ribanza rya Am Sand
ryaho ryemeye gufasha Turere Ibibondo. Kuva 2004 nibwo
KARANGWA Fabrice yatangiye kujya muri Luxembourg atumiwe n'abo baterankunga.
Ubwo Umukoresha wanjye bwana RUTAYISIRE Rulinda Jean «Représentant
Legal» wa Lycée de Nyanza n'uwitwa Pierre Claver RWEMAYIRE
w'inshuti ye magara wari membre akaba no muri komite ya Associaton Turere
Ibibondo batangiye kungirira amashyari . Icyo gihe ariko kuko nakoraga neza
kandi mfite n'ubushobozi kuko navanye ikigo cya Lycée de Nyanza ku
banyeshuri 70 muri 2005 bagera ku 1100 muri 2009. Umukoresha wanjye RUTAYISIRE
«Représentant Legal» yaburaga aho ampere anyirukana. Gusa
haraho yagendaga afata ibyemezo bitunguranye rimwe na rimwe nkamubwira ko
ataribyo, akisubiraho ariko ntibimushimishe.
Nibwo kw'itariki ya 18/05/2009 ubwo nari muri konji isanzwe
ariko nkaza kurenzaho iminsi kubera impamvu zitanturutseho ariko
nkabimumenyesha ndetse nabo twakoranaga kuri Tél + 352483473, we
yihutiye gukoresha inama abakozi abumvisha ko ningaruka ngomba kwegura. Aho
ngarukiye nsubiye ku kazi ntungurwa n'urwandiko rw'umukoresha wanjye
ariwe«Représentant Legal» rusesa amasezerano
rwo kuwa 01/06/2009 voir cote ya 38 muburyo butunguye avuga ko ngo asheshe
amasezerano kubera imyitwarire mibi n'imicungire mibi; ibyo abivuga azi neza ko
igihe cyose twakoranye nta narimwe yigeze angaragariza iyo myitwarire
n'imicungire mibi haba mu magambo cyangwa mu nyandiko. Ibyo ariko ntibyanciye
intege kuko nari nsanzwe ndi umukozi kandi abantu banzi ko ndi inyangamugayo.
Ku itariki ya 19/11/2009 naje gupiganirwa umwanya wo kuba Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w'Akarere ka Ruhango, ndawutsindira mba uwambere voir cote 37
.Muri ya mashyari ya « Représentant Legal » RUTAYISIRE Jean
namugenzi we Pierre Claver RWEMAYIRE babonye ko ntacyo bakoze ahubwo noneho ko
mbazamukanye cyane ko naringiye kuba Umuyobozi mu Karere kandi ufite ijambo aho
abo bagabo bombi bakorera kandi bavuka.Niko kunyinjirira ntabizi batangira
kumpimbira icyaha cyo kuncisha umutwe ngo mfite ingengabitekerezo ya jenoside.
Nkuko Urukiko ruri bubisanga muri dosiye no mu mpamvu nza kwerekana; dosiye
yose yateguwe nyuma naravuye kuri Lycée de Nyanza na nyuma yo
gupiganirwa uriya myanya w'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere
nkanawutsindira. Ninaho hateguwe abaza kunshinja ibinyoma. Aha icyo nshaka
kugaragariza Urukiko n'uko ntangengabitekerezo ya jenoside ngira ntaniyo nigeze
ngira kandi ntaniyo nteze kugira. Ngasaba Urukiko ko kugirango rumenya ukuri
rwanjya mu Ruhango aho ntuye cyangwa
12
mu Murenge wa MUKINGO i Nyanza aho icyo kigo giherereye
rukabaza inzego zose nibo koko hari ingengabitekerezo ya jenoside banziho.
Impamvu ya 1:
Ubushinjacyaha rero bukaba bunkurikiranyeho icyaha
cy'Ingengabitekerezo ya jenoside aho buvuga ko nayikoze mubihe bitandukanye,
nyamara mubyukuri ntibusobanure ibyo bihe. Bikaba rero bitera urujijo kandi
bitumvikana ukuntu Ubushinjacyaha bunshinja nabwo butazi neza igihe icyaha
cyakorewe.
Nkuko bigaragara kuri cote ya 2, nshinjwa n'abanyeshuri 2;
RUTAYISRE Rulinda Jean«Représentant Legal» nasobanuye haruguru
ibye na GATARI Sylvère byavugwaga ko ari mwenewabo wa RUTAYISIRE kuko
ariwe wamuzanye kuri Lycée de Nyanza, ndetse na nyuma aza kumugira
Umuyobozi wa Groupe Scolaire INDANGABUREZI naho abereye
«Représentant Legal».Uyu GATARI akananshinja kandi yari
yaramaze igihe atagikora kuri Lycée de Nyanza. Igitangaje kandi kibabaje
n'uko aba bose banshinja iyo ngengabitekerezo ngo nakoreye muri Lycée de
Nyanza igihe nari Umuyobozi wayo bongera bakagaruka babazwa nk'abatangabuhamya
kandi bakanarahizwa. Nyamara nkuko bigaragara kuri za cotes iya 5 kugeza ya
18,bose babajijwe kandi banshinja nyuma y'amezi atandatu ntagikora muri kiriya
kigo.Nanone kandi nkuko nabyerekanye haruguru banshinja nyuma yaho ntsindiye wa
mwanya w'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere. Ibi byose biragaragaza uburyo
RUTAYISIRE Rulinda Jean «Représentant Legal» afatanije n'uriya
Pierre Claver RWEMAYIRE bashatse kumpimbira icyaha bakanategura n'abaza
kunshinja ibinyoma barimo abanyeshuri n'uriya Gatari, nyamara icyo kigo gifite
abakozi bagera kuri 40 n'abanyeshuri bagera ku 1100,abo bose ntihagire nibura
nabandi babazwa kiri icyo kibazo . Nanone Ubushinjacyaha buvuga ko tariki ya
18/02/2009 nabwiye umunyeshuri MUKANDAMUTSA Victoire amagambo
y'ingengabitekerezo ndetse akaba yaranandikiye umwarimu ushinzwe kurwanya
ingengabitekerzo ya jenoside mu kigo.Uyu yandikiye akaba yari GATARI Sylvere
nasobanuye ibye haruguru.
Nyamara mw'ibazwa rye kuri cote ya 13 ikibazo cya 3
n'igisubizo cyacyo RUTAYISIRE Rulinda Jean «Représentant
Legal» ahakana ko atarazi ko KARANGWA Fabriceyari «Directeur»
w'ikigo afite ingengabitekerezo ya jenoside ngo yabimenye aruko avuye mu kigo.
Iyi mvugo ya RUTAYISIRE«Représentant Legal» nkuko bigaragara
kuri cote ya 16 ikaba ivuguruzanya ni ya GATARI Sylvere na MUKANDAMUTSA
Victoire kuri cote ya 6 aho bo bemeza ko babibwiye shebuja RUTAYISIRE Rulinda
Jean «Représentant Legal».
13
Aha naho hakazamo urujijo rwo kumva ko umuntu uhakana ko
atarazi ko KARANGWA yari afite ingengabitekere zo ya jenoside kandi nyamara
yari yarabibwiwe ariko ntagire icyo abikoraho. Akaba ari naho mpera nemeza ko
niriya nyandiko yo kuwa 18/02/2009 ari impimbano bashatse gukoresha kugirango
berekane ko icyaha cyatangiye kera .Uyu GATARI Sylvere kandi kuri cote ya 16
akomeza yemeza ko ngo KARANGWA Fabrice yirukanywe kubera Ingengabitekerezo ya
jenoside kandi nyamara urwandiko rusesa amasezerano ruri kuri cote ya 38 ntaho
rubigaragaza. Ibi rero bikaba bigaragaza neza ntashiti ko ibyo banshinja ari
ibihimbano byuzuyemo ibinyoma n'ivuguruzanya, biyo ngasaba Urukiko ko rutabiha
agaciro hashingiwe ku ngingo yi 153 CPP.
Kubuhamya bwa MUKANKUBITO Solange kuri cote ya 8 aho we yemeza
ko yari amaze muri Lycée de Nyanza igihe gito kuko yaje mu gihembwe cya
mbere muri Mutarama 2009.Nkuko nabigaragaje haruguru, nawe ntagaragaza itariki
yarwariyeho. Nyamara kuri cote ya 9 agaragaza ko yarembye mu gicuku kandi
KARANGWA Fabrice( Directeur) atuye kure y'ikigo kuko atuye mu Ruhango kuri 4
km. Nyamara iruhande ry'ikigo kuri 200 m hakaba hatuye «Prefet des etudes
na Prefet de Displine» ndetse na ba «Animateurs na Animatrices»
barara mu kigo.Umuntu akaba yakwibaza uburyo umunyeshuri yajya guhuruza
Directeur utuye kure kandi hari abandi bayobozi hafi, ndetse bazi ko nta ni
modoka y'ikigo twagiraga ? Ibi bikaba bigaragaza neza ko ntigeze mvugana n'uwo
munyeshuri ndetse ntamenye nibye dore ko anagaragaza ko yaraye kwa muganga
ariko ntiyerekane ko nibura naba naranamusuye. Ibi nabyo bikaba bitafatwaho
ukuri kuko hagaragaramo kubeshya no kuvuguruzanya. Kuri cote ya 6
nanone bavuga ko bumvise ngo KARANGWA Fabrice abwira uwitwa
MUSABYIMANA Charlotte ngo yambure agakomo kanditseho« NEVER AGAIN»
ariko uyu mwana ntiyigeze abazwa ngo abyemeze, ibyo bakaba bararetse kumubaza
kuko bari bazi ko Atari kubemerera kubeshya.
Impamvu ya 2.
Ubushinjacyaha kandi bunshinja ngo ko muri 2006 ubwo nari
Luxembourg ngo navuze amagambo y'ingengabitekerezo ya jenoside kandi ngo
ngashyigikira RUSESABAGINA na Mgr MISAGO. Ibyo Ubushinjacyaha bukabishingira
kuri «message» ya «E-mail» yanditswe n'uwitwa Alex
DIEDERICH kuri cote 22. Uretse ko yaba Mgr MISAGO cyangwa RUSESABAGINA ntanumwe
nzi kandi nkaba ntari n'Umunyapolitiki. Uyu Alex DIEDERICH ntitwigeze tuvugana
igihe cyose nari i Burayi uretse ko numvaga abantumiye
14
bamuvuga bategura gukora ONG ngo kuko yaba aribyo yarashinzwe
ntakundi nari muzi. Ikindi, nyuma y'uko yandikira iriya E-mail SHAMUKIGA
Christophe Consul Honoraire du Grand-Duche de Luxembourg.Uyu SHAMUKIGA
yayimenyesheje umukoresha wanjye nawe waje kuntangaho ubuhamya ntabizi.Yakomeje
«enquetes» ze ndetse anabaza RUTAYISIRE
nk'umukoresha wanjye ariko nkuko bigaragara kuri iyo cote ya 22
SHAMUKIGA yagaragaje ko ntakibazo yambonyemo .Ikindi n'uko uyu
Alex DIEDERICH yaje kwandikira abaterankunga abasaba imbabazi ko yibeshye
kuri «Partenaire» wabo.
Ibi bikaba bishimangira ko uwo Fabrice yavugaga atari jye
Fabrice KARANGWA kuko n'ubundi avuga Fabrice gusa nkaho arijye witwa Fabrice
jyenyine, ibyo biri kuri cote ya 36. Ikindi n'uko abaterankunga baje kwandika
bagaraza ko igihe cyose nagiye i wabo ntigeze mvuga amagambo mabi asebya
igihugu cyanjye cy'u Rwanda cyangwa arimo Ingangabitekerezo ya jenoside.
Ibi byose bikagaragaza ko habayeho kunyibeshyaho ndetse no
kuvuguruzanya ku cyaha nshinjwa n'Ubushinjacyaha.Ikindi n'uko iyi E-mail imaze
imyaka irenga itatu itazwi; ikaba yarakuwe mu mashini kuya 28/12/2009 nyuma
yaho mpiganiwe wa mwanya w' Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere
nkawutsindira.Bamwe navuze bakabikora bashaka kumparabika no kufungisha ngo
bambuze amahirwe y' akazi no gukomeza kuyobora iriya «Association
Turere Ibibondo » cyane ko hari hamaze no kuboneka amafaranga
menshi yabo baterankunga. Nkaba nsaba Urukiko ko rwasuzuma izo
ngingo zose maze kurugaragariza rukandenganura.
KU BIREBANA N'AMATEGEKO.
- Nshingiye kw' Itegeko N° 13/2004 ryo
kuwa 17/5/2004 ryerekeye Imiburanishirize y'Imanza z'Inshinjabyaha, Nkuko
ryahinduwe kandi ryujujwe n'Itegeko Ngenga No 20/2006 ryo kuwa 22/04/2006, mu
Ngingo zaryo iyi 74; 75 na 153.
- Nshingiye kandi ku Ngingo ya 3 y'Itegeko
N° 15/2004 Ryo kuwa 12/6/2004 Ryerekeye Ibimenyetso mu Manza n'Itangwa
ryabyo.
15
KUBERA IZO MPAMVU ZOSE N'IZINDI URUKIKO RWAKWIBONERA
MUGIHE RUZABA RUSUZUMA IKIREGO CY'UBUSHINJACYAHA N'UMWANZURO NDUGEJEJEHO.
? Ndasaba Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kwakira ikirego
cyatanzwe
n'Ubushinjacyaha buregamo KARANGWA Fabrice ariko rukavuga ko
nta shingiro gifite ;
? Ndasaba Urukiko Rwisumbuye rwa Huye gutegeka ko KARANGWA
Fabrice atsinze ;
? Ndasaba Urukiko Rwisumbuye rwa Huye gutegeka ko KARANGWA
Fabrice ahita arekurwa urubanza rumaze gusomwa;
? Ndasaba Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kwemeza ko amagarama y'uru
rubanza aherera ku isanduku ya Leta;
? Gukora ibindi uko amategeko abiteganya .
URUKIKO RUZABA RUBAYE INTABERA.
USHINJWA: KARANGWA Fabrice (sé)
16
|